in

Umutoza ukomeye hano mu Rwanda yabwiwe n’ubuyobozi ko ikipe ya Rayon Sports niramuka imutsinze kumwirukana bitazatekerezwaho kabiri kuko ngo kuyitsinda birashoboka

Uyu mutoza ubuyobozi bwa muhemukiye! Umutoza ukomeye hano mu Rwanda yabwiwe n’ubuyobozi ko ikipe ya Rayon Sports niramuka imutsinze kumwirukana bitazatekerezwaho kabiri kuko ngo kuyitsinda birashoboka

Ikipe ya Rayon Sports itamerewe neza muri iyi minsi, nyuma yo kugenda itsindwa mu buryo butumvikana, ubuyobozi bw’ikipe ya Sunrise FC bwabwiye umutoza Hassan Muhire ko gutsinda Rayon Sports agomba kubikora byamunanira agahita yirukanwa.

Ibi uyu mutoza yabibwiwe ku munsi w’ejo hashize, ubwo yagiranaga ibiganiro n’ubuyobozi bwa Sunrise FC kugirango ashyiremo imbaraga nyuma yaho ikipe bamaze kubona gutsindwa byabaye ibisanzwe Kandi Sunrise FC atariko bayishaka.

Uyu mukino uzaba muri iyi wikendi, amakipe yombi akomeje kuwitegura ndetse ushobora kuzaba ukomeye cyane kuko ikipe zombi ntabwo ziheruka kubona intsinzi. Rayon Sports iheruka gutsindwa na Musanze FC naho Sunrise FC iheruka gutsindwa na Etincelles FC itameze neza muri iyi minsi.

Rayon Sports irasabwa gutsinda uko byagenda kose kuko iramutse idatsinze APR FC bihora bihanganye yabona intsinzi byaba birangiye kuko tariki 28 Ukwakira 2023 bazahura harimo ikinyuranyo kinini ndetse APR FC yatsinda bigahita biyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abagabo 3 banyweye umuti batera mu nyanya bashaka kwiyahura 2 birabahira

Umuvugizi wa RIB yamaze abantu amatsiko ku byaha Nkundineza Jean Paul ashinjwa anagira inama abandi