Umutoza Pep Guardiola wa Manchester City,benshi bazi ho kutajya yicara ku ntebe y’abasimbura ngo umukino urangire ko aba ahagaze ku murongo usoza ikibuga,aha amabwiriza abakinnyi be ubutaruhuka,yishima mu mutwe,abasakuriza cyane igihe bakoze amakosa,yaje kubyemera nawe mu kiganiro yagiranye na Manchester Evening News,ubwo yanarenzagaho ko rimwe na rimwe ajya amera nk’umusazi.
Mu magambo ye yagize ati “Ndabizi rimwe na rimwe mu mukino mpera nk’umuntu urwaye ibisazi nkakora ibintu bitabaho bidafite n’umumaro.Abakinnyi ntibanyumva,ni bwo mpita mba nk’urakaye nkahangayikishwa n’ibirimo kuba kandi ni ibintu biba bigomba gusohoka bakabibona ko ntabyishimiye ariko ndacyeka ko mu minsi iri imbere ubwo nzaba natangiye gusaza bizagenda bigabanuka.”
Muri icyo kiganiro,yakomeje yemeza neza ko no mu myitozo ariko aba ameze areba buri kantu nko mu mukino atabura guha abakinnyi be amabwiriza.