Umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi yatangaje abakinnyi batatu yishimiye kurusha abandi nubwo bamwe batabizeraga.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Umudage Torsten Frank Spittler yavuze ko mu mikino 2 amaze gutoza hari abakinnyi bamaze kumushimisha.
Hari nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo 2-0 mu mukino wa kabiri w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.
Torsten Frank Spittler yagizwe umutoza w’Amavubi tariki 1 Ugushyingo 2023 akaba amaze gutoza imikino 2 aho yanganyije na Zimbabwe ku munsi w’ejo hashize akaba yaratsinze Afurika y’Epfo 2-0.
Abajijwe niba hari abakinnyi amaze kubona yishimiye imikinire ya bo, yavuze yanyuzwe n’imikinire na Djihad Bizimana.
Ati “Ubu ndabazi amazina, mbere nari nzi amasura gusa, ubu gukuramo umwe biragoye ariko Djihad (Bizimana) kapiteni wacu, ni umwe mu bamfashije, ni umukozi, kandi ubona ko no mu kuvugana na bagenzi be bamwumva.”
Yakomeje avuga ko kandi undi mukinnyi yanyuzwe n’urwego rwe ari umunyezamu Ntwari Fiacre.
Yunzemo kandi ati “mvuze undi navuga Innocent (Nshuti) wavuzwe cyane murimo kumushyira hasi sinzi aho mwabikuye, ngo ntacyo ashoye kandi ntabwo byari bikwiriye, mwebwe ntabwo muba mubona icyo ashoboye mu kibuga.”
Nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo u Rwanda ubu ruyoboye itsinda C n’amanota 4, Afurika y’Epfo 3, Nigeria, Zimbabwe na Benin zifite 2 n’aho Lesotho ikagira 1.