in

Umutoza Mungo Jitiada ’Vigoureux’ yitabye Imana azize uburwayi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Nzeri 2024, hamenyekanye inkuru ibabaje y’urupfu rw’umutoza Mungo Jitiada, uzwi cyane nka ’Vigoureux’, wari umwe mu batoza bakomeye mu mupira w’amaguru mu Karere ka Rubavu. Yitabye Imana azize uburwayi, aguye mu Bitaro Bikuru bya Gisenyi nyuma y’igihe arwaye indwara z’imitsi, kubura amaraso, ndetse na hépatite C.

Vigoureux yari amaze igihe kinini ahanganye n’ubu burwayi, aho byageze aho agira ibibazo by’akaguru kamwe kashoboraga kugira ‘paralysie’ cyangwa rimwe na rimwe kakabyimba, bikamubuza imikorere isanzwe. Uko uburwayi bwamugendekeye bwatumye amara igihe kinini atabasha gusohoka mu nzu, bitewe n’uko ubuzima bwe bwari bwarahungabanye.

Uyu mugabo yabaye umwe mu batoza bafite uruhare runini mu guteza imbere impano z’abakinnyi bakiri bato mu karere ka Rubavu, aho yanyujijemo abakinnyi baje kuba intyoza mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Vigoureux azibukirwa cyane ku kuba yaragize uruhare mu kuzamura abakinnyi bakomeye nka Niyonzima Haruna wahoze ari kapiteni w’Amavubi, Tuyisenge Jacques wamenyekanye mu makipe atandukanye, Bizimana Djihad ukinira FC Kryvbas yo muri Ukraine, Hakizimana Muhadjiri wa Police FC, ndetse na Nizeyimana Mirafa wabaye umukinnyi wa Police FC na Zanaco FC muri Zambia. Yanagize uruhare mu guteza imbere umupira w’abagore, aho yanyujijemo abakinnyi nka Imanizabayo Florence wakiniye Rayon Sports y’Abagore.

Muri siporo y’u Rwanda, Vigoureux yakiniye amakipe nka Etincelles ubwo yashyirwagaho mu mwaka wa 1980, ndetse na Pfunda FC mbere yaho gato, akomeza kuba intangarugero mu guteza imbere siporo y’abato.

Urupfu rwe ni igihombo gikomeye ku muryango mugari w’umupira w’amaguru mu Rwanda, by’umwihariko mu Karere ka Rubavu, aho azahora yibukirwa ku bikorwa bye by’ubutwari mu kongerera ubushobozi abakinnyi bakiri bato.

Twifatanije n’umuryango we, abakinnyi baciye mu maboko ye, n’abakunzi ba siporo bose muri ibi bihe bikomeye. Iruhukire mu mahoro, Vigoureux.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe y’u Rwanda yabatarengeje imyaka 18 irakina na Cameroun nyuma yo kurangiza imikino y’amatsinda idatsinzwe

Nyuma yo kugira imvune ikomeye Yannick Mukunzi yavuze icyo abakunzi be bakwiye kumufasha