Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC ntabwo yishimiye umuzamu Ishimwe Jean Pierre wasubiye inyuma cyane akaba akomeje gukora amakosa ashyira mu bibazo ikipe.
Kuva ku mukino wo kwishyura wa CAF Champions League APR FC yahuyemo na US Monastir FC ku itariki ya 18 Nzeri 2022, umuzamu Ishimwe Jean Pierre yatangiye kugaragaza imyitwarire itari myiza mu kibuga aho yatsinzwe ibitego bitatu.
Nyuma yaho umuzamu Ishimwe Jean Pierre yahise yerekeza mu Ikipe y’Igihugu Amavubi y’Abatarengeje imyaka 23 yongera gutsindwa na Libya ibitego bine binatuma yicazwa ku ntebe y’abasimbura mu mukino wo kwishyura.
Uyu muzamu yagarutse muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere tariki 1 Ukwakira 2022 ubwo Rwamagana City FC yakiraga APR FC mu mukino w’umunsi wa kane aho yatsinzwe igitego kimwe agahita asimbuzwa Tuyizere Jean Luc, uyu mukino warangiye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ibonye amanota atatu itsinze ibitego bitatu kuri bibiri.
Kuba Ishimwe Jean Pierre yarasubiye inyuma bihangayikishije umutoza Mohammed Adil Erradi aho yatangiye gutekereza kuzamwicaza akabanza akitekerezaho, gusa ku rundi ruhande nta muzamu afite w’umuhanga ku buryo yatuma Ishimwe Jean Pierre akora cyane.
Iyi kipe isanganywe abazamu batatu b’Abanyarwanda bakiri bato aribo Ishimwe Jean Pierre, Tuyizere Jean Luc ufatwa nk’umuzamu wa kabiri na Mutabaruka Alexandre usanzwe ari umuzamu wa gatatu.
Aba bazamu bakinana na Ishimwe Jean Pierre ntabwo bari ku rwego ruhambaye ku buryo bamuha akazi gakomeye bigatuma akanguka akongera akagarukana imbaraga nyinshi, amakuru akaba avuga ko umutoza Mohammed Adil Erradi ahora abasaba gukora cyane bakazamura urwego.
Ikipe ya APR FC ikomeje kwitegura umukino w’ikirarane cy’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere aho izacakirana na Bugesera FC itozwa na Ndayiragije Etienne, uyu mukino uzatangira Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade ya Bugesera FC ukazakinwa ejo ku wa Gatanu tariki 7 Ukwakira 2022.