in ,

Umutoza Massudi Djuma afite icyo yakwibwirira aba Rayon

Umutoza Massudi Irambona Djuma watozaga ikipe ya Rayon Sport ndetse akanayihesha igikombe cya shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo kwegura ku mirimo ye yagize ubutumwa agenera abagize Rayon Sport.

Massudi Djuma ni umwe mu batoza batazibagirana cyane mu ikipe ya Rayon Sport, ndetse benshi bakomeje kwibaza aho uyu mutoza azerekeza nyuma yo kuva mu ikipe ya Rayon Sport.

Uyu mugabo yeguye muri iyi kipe tariki ya 8 Nyakanga 2017, gusa yirinze kuvuga impamvu yeguye ndetse atangaza ko nta kipe nshyashya afite.

Nk’uko Touchrwanda ibitangaza Nyuma yo kuva muri Rayon, Massudi yegeneye ubutumwa abagize Rayon Sport(Abayobozi, Abakinnyi n’abafana), ku ruhande rw’abayobozi Massudi yabagiriye inama yo kuyobora neza kuko nibaramuka bakomeje kuyobora nabi nta kintu kizagenda neza na kimwe, ku ruhande rw’abafana n’abakinnyi ho yababwiye ko bagomba gushyira hamwe bagafatanya muri byose kuko aribyo bizabahesha intsinzi ihoraho.

Massudi yabajijwe niba ashobora kugaruka mu ikipe ya Rayon Sport maze asubiza agira ati “Muri uyu mwaka ho ntago bishoboka, ntago nasubira muri Rayon Sport, nibagerageze abandi batoza barebe uko bizagenda.”

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore abahanzi(kazi) nyarwanda bambara neza cyane kurusha abandi (amafoto)

Ibyabaye kuri Kim Kardashian ni agahomamunwa (isomere)