in

Umutoza Julien Mette uherutse gutandukana na Rayon Sports, yasobanuye inkomoko y’ibibazo biri muri iyi kipe ashinja abayobozi bayo kuba nyirabayazana

Umutoza Julien Mette uherutse gutandukana na Rayon Sports, yavuye imuzi uruhuri rw’ibibazo bikomeje kugariza Rayon Sports ko byose biterwa n’abayobozi bayo barangajwe imbere na Uwayezu Jean Fidèle.

Julien Mette yabwiye B&B ko Rayon Sports yahoze atoza iyobowe n’abayobozi badashoboye ahubwo bagizwe no gutera ubwoba gusa.

Ati “Ikibazo gikomeye Rayon Sports ifite ni abayobozi. Abayobozi babeshya, abayobozi batera ubwoba kandi bakorera ku bwiba, bafata imyanzuro ihubutse ishingiye ku bwoba.”

Julien Mette yavuze ko yakoraga inshingano ze n’iz’abayobozi ba Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

Yagize ati “Nasoje umwaka w’imikino naniwe kuko namaze ibyumweru nsobanurira abakinnyi impamvu umushahara watinze. Nakoraga akazi ka Perezida n’umunyamabanga bagakwiye kuba bakora.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

APR FC yamaze gusinyisha umunya-Ghana wavuzweho ibintu byo kugurisha imikino “Match Fixing”

Minisiteri ya Siporo yagize icyo itangaza ku bijyanye no guhindura izina ry’ikipe y’igihugu rikava ku ‘Amavubi’ ikitwa ‘Intare’