in

Umutoza Haringingo yongeye gukora impinduka zidasanzwe mu bakinnyi 11 ba Rayon Sports bazabanza mu kibuga bahura na Etincelles FC

Ku gicamunsi cy’ejo ku Cyumweru tariki 5 Werurwe 2023, kuri Stade ya Muhanga ikipe ya Rayon Sports izaba yakiriye Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Uyu mukino Rayon Sports izawukina nta kibazo na kimwe ifite kuko abakinnyi bameze neza, ariko Etincelles FC izaba idafite umukinnyi wayo ngenderwaho witwa Sumaila Moro.

Uyu rutahizamu yagize ikibazo cy’imvune ikomeye ubwo Etincelles FC yatsindwaga na Marines FC ibitego bitatu kuri kimwe mu mukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Urutonde rw’abakinnyi 11 umutoza Haringingo Francis Christian azabanza mu kibuga

Umuzamu : Hakizimana Adolphe

Ba myugariro : Mucyo Didier ‘Junior’, Ganijuru Elie, Mitima Isaac na Rwatubyaye Abdul ©.

Abo hagati : Ngendahimana Eric, Raphael Osaluwe Olise na Heritier Luvumbu Nzinga.

Ba rutahizamu : Joachiam Ojera, Musa Esenu na Essomba Leandre Willy Onana.

Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 42, mu gihe Etincelles FC iri ku mwanya wa 7 n’amanota 34, kwinjira ahasanzwe azaba ari ibihumbi bibiri, ahatwikiriye ni ibihumbi bitanu mu gihe muri VIP azaba ari ibihumbi 10 by’Amanyarwanda.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

I Nyarugenge; Umuzunguzayi yafashe ubugabo bw’umunyerondo washakaga kumwaka ibyo yacuruzaga

Safi Madiba yashimiwe byimazeyo na mama w’umukobwa w’uburanga yakoresheje mu ndirimbo ye (Amafoto)