Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Mali, Moussa Camara yabwiye umutoza Haringingo Francis Christian ko atari ku rwego rwo gukina n’ikipe ya Intare FC yo mu Cyiciro cya Kabiri.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ikipe ya Rayon Sports yacakiranava na Intare FC mu mukino ubanza wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro.
Ejo ku wa Mbere ubwo Haringingo Francis Christian yabwiraga Moussa Camara ko azamubanza mu kibuga, uyu rutahizamu yahise amusubiza ko atiteguye gukina kuko yanze kumukinisha bahura n’amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere amubwira ko atakwemera gukina n’ikipe yo mu Cyiciro cya Kabiri kandi yaramwimye umwanya wo gukina n’amakipe akomeye.
Umwuka mubi uri hagati ya Moussa Camara na Haringingo Francis Christian ukomeza kugenda ufata indi ntera, nta gihindutse uyu rutahizamu ashobora gufatirwa ibihano bikomeye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.