Uwahoze atoza Ikipe y’Igihugu, Frank Torsten Spittler, yatangaje ko hari amakuru atari yo yavuzwe nyuma y’uko adahawe andi masezerano. Yavuze ko FERWAFA ari yo yagombaga gusobanura impamvu itamwongereye amasezerano ndetse ikanagabanya amafaranga bari bemeranyije mbere y’uko agera mu Rwanda.
Mu itangazo ryasohotse ku wa 21 Mutarama 2025, FERWAFA yatangaje ko Spittler atazaguma gutoza Amavubi nyuma y’ibiganiro byari bimaze amezi abiri. Nyuma y’iri tangazo, hari amakuru yacicikanye avuga ko uyu mutoza yasabye ko umushahara we ukubwa kabiri kandi agatoza Amavubi ari uko aje mu Rwanda gusa. Gusa Spittler yabihakanye, avuga ko atigeze asaba ibyo.
Mu kiganiro na The New Times, Spittler yasobanuye ko mbere yo gusinya amasezerano hari amafaranga bari bemeranyije ariko FERWAFA yayagabanyije. Yongeyeho ko icyo yasabaga ari uko yagenerwa ayo bari bumvikanye, ndetse ko guhera muri Mutarama 2026, iyo Amavubi yabona itike y’Igikombe cy’Isi, umushahara we wari kuzamurwa inshuro ebyiri. Yanahakanye ko yashakaga gutoreza Amavubi mu Budage, avuga ko ibyo atari byo kuko iyo utarengeje iminsi 183 hanze y’icyo gihugu uba ugomba kwishyura imisoro myinshi.
Uyu mutoza yasize Amavubi ari aya mbere mu itsinda ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, ariko yagaragaje impungenge ko umutoza mushya, Adel Amrouche, yahawe igihe gito cyo gutegura ikipe. Yavuze ko byari kuba byiza iyo yagirwaga inama n’umwe mu batoza bamwungirije kugira ngo amuhe amakuru arambuye ku ikipe.