Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi 30 agomba gukuramo abazakina na Benin mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.
Ni imikino izaba tariki ya 22 Werurwe muri Benin ndetse na na 27 Werurwe 2023 mu Rwanda, azaba ari umukino w’umunsi wa 3 w’itsinda L.
Muri aba bakinnyi bahamagawe harimo gutungurana aho nk’abakinnyi nka Haruna Niyonzima ukina muri Libya, Hakizimana Muhadjiri wa Police FC, Ruboneka Bosco na Niyibizi Ramadhan ba APR FC, na Niyonzima Olivier Seif wa AS Kigali bari bahagaze neza benshi bumvaga ko bakwiye guhamagarwa batahamagawe kandi bitwara neza mu makipe ya bo.
Impamvu nyamukuru yatumye umutoza Carlos Ferrer yanga guhamagara Ruboneka Jean Bosco na Niyibizi Ramadhan ni uko bigeze gushwana ubwo bari mu mwiherero benda gucakirana na Ethiopia mu irushanwa rya CHAN.