in

Umutoza Ben Moussa yemereye ibihembo bishimishije umukinnyi wa APR FC nyuma yo kunyagira Musanze FC

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, Ben Moussa yashimiye rutahizamu usatira aciye mu mpande Mugisha Gilbert wamufashije kwihaniza Musanze FC.

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 26 Gashyantare 2023, ikipe ya Musanze FC yari yakiriye APR FC mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Uyu mukino warangiye ari ibitego bitatu bya APR FC ku busa bwa Musanze FC, ibitego bya APR FC byatsinzwe na Mugisha Gilbert watsinze bibiri na Bizimana Yannick.

Nyuma y’umukino umutoza Ben Moussa yashimagije Mugisha Gilbert amwizeza ko agiye kuzajya ahora amubanza mu kibuga.

Ikipe ya APR FC yahise ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona aho ifite amanota 43, igakurikirwa na Rayon Sports ifite amanota 42.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Hamenyekanye impamvu itangaje yatumye Niyomugabo Claude, Ruboneka Jean Bosco na Manishimwe Djabel babanza hanze y’ikibuga

Umunyamideri Kate Bashabe yagaragaye ari gukina n’itungo rye – AMAFOTO