in ,

Umutoza Arsene Wenger n’abafana ba Arsenal bari mu gahinda ko gutakaza umukinnyi wabo ukomeye

Nyuma yuko ikipe ya Arsenal yari imaze kugaruka mu ruhando rw’amakipe ahatanira igikombe cya Champiyona aho inganya na Chelsea amanota 13 ikaba iri ku mwanya wa 5, kurubu imikino y’amakipe y’ibihugu yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi cyo mu mwaka utaha wa 2018 isize umutoza Arsene Wenger mu gahinda kuko atakarijemo umukinnyi agenderaho mu bwugarizi.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Bild myugariro w’ikipe ya Arsenal Shkodran Mustafi mu mukino waraye uhuje ikipe y’ubudage na Azerbaijan aho ubudage bwatsinze ibitego 5-1, uyu mukinnyi Mustafi akaba yaje kuhagirira imvune yo mu itako. Uyu mukinnyi azaca mu cyuma ku munsi wo kuwagatatu aho abaganga ba Arsenal bazaba batangiye kumukurikirana. Gusa mu busanzwe imvune yagize imara hagati y’ibyumweru 4-8 kugirango umukinnyi yongere agaruke mu kibuga.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore urutonde rw’abakinnyi ba ruhago bafite tattoo nziza kurusha abandi

Video Miss Kundwa Doriane yashyize ahagaragara yateye abantu kumwibazaho byinshi