Ninkureba ubona ntahumbya,
Ntukagerageze kumpunga,
Ni urukundo ruba rundya,
Ndagukunda ujye ubyumva.
Ndakubura umubira ukandya,
Nakubona ubwuzu bukaza,
Waza unsanga nkagusanga,
Warambura amaboko nkaza,
Wampobera neza nkaruhuka,
Umutima ugatera nkabyumva.