in

Umutetsi wagaragaye ateruye igikombe cy’isi kandi atabyemerewe zamwumiyeho(Amafoto)

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryatangiye gukora iperereza ku buryo Salt Bae, ufite restaurant ikomeye muri Qatar yageze mu kibuga ndetse yifatanya n’abakinnyi ba Argentine guterura Igikombe cy’Isi.

Uyu mukino wabereye kuri Lusail Stadium ku wa 18 Ukuboza 2022, warangiye Argentine itsinze u Bufaransa kuri Penariti.

Ubwo Argentine yishimiraga igikombe yegukanye nyuma y’imyaka 36 yari imaze itagikozaho imitwe y’intoki, mu bagaragaye bagiteruye harimo na Salt Bae, Umunyaturikiya usanzwe ukoresha amazina ya Nusret Gokce.

Uyu rwiyemezamirimo wanditse izina mu guteka yanagaragaye yifotozanya n’abakinnyi ba Argentine, anafite imidali bahembwe nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Isi.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Diamond Platnumz agiye kujyana mu nkiko abamutumiye i Kigali, kandi azatanga impozamarira ku bafana be b’i Kigali

Dore ingingo ikomeye Gasogi United yirengagije mbere yo guhura na Rayon Sports