in

NdababayeNdababaye

Umusore yibagiwe agakingirizo akoresha super glue,ibyamubayeho nyuma birababaje.

Umusore wo mu gihugu cy’ u Buhinde yashyize ubuzima bwe mu kaga, nyuma yo gushyira kole ifatisha ibintu( super glue) ku myanya ye y’ibanga ngo adatera inda umukunzi we kuko ntagakingirizo yari yitwaje.

Salman Mirza yavumbuwe n’incuti ye yataye ubwenge mu gihuru hafi y’inzu y’amagorofa i Juhapura.Ubwo uyu musore w’imyaka 25 yagarurwaga iwe, ubuzima bwe bwarushijeho kuba bubi ahita ajyanwa mu bitaro.

Amakuru avuga ko uyu musore ubwo yari yajyanye n’umukunzi we muri hoteli ngo bishimishe babuze uburyo bwo kwirinda kuko nta gakingirizo bari bafite.Mu gihe bagiye kuryamana, bahuye nikibazo cyo kutagira ubwirinzi.

Aho kugira ngo babone agakingirizo, ahubwo bakoresheje kole ifite ingufu nyinshi kugira ngo bafunge igitsina uyu musore w’imyaka 25 ifunze kugira ngo hatabaho gutera inda itateganyijwe.

Umupolisi mukuru wo mu mujyi wa Ahmedabad abinyujije ku kinyamakuru Times of India yagize ati: “Abatangabuhamya benshi bavuze ko Mirza ari kumwe n’uwahoze ari umukunzi we, bombi bari barabaswe n’ibiyobyabwenge, bagiye muri hoteri Juhapura.bakoresheje epoxy bayishyira kubugabo bwuyu musore kuko nta gakingirizo bari bafite.”

Kubera ko nta bwirinzi bari bafite, bahisemo gushyiramo iyi super glue ku bugabo bwe kugira ngo adasama.

Abaganga bo mu bitaro bya gisivili bya Sola bagerageje uko bashoboye kugira ngo bavure uyu musore, nyamara ubuzima bwe ntibwakomeje kumera neza kuko uyu musore yaje gupfa azize kunanirwa kw’ingingo nyinshi zumubiri we nk’uko ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu byabyanditse.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

IFOTO Y’UMUNSI: Ndimbati bamusomye ku nda

Impinduka zikubaho iyo unyoye amazi akonje cyane.