Umusore yaguye mu kantu aba nk’utaye umutwe ubwo yakiraga ubutumire bw’umukobwa yari amaze imyaka myinshi yarambitse impeta y’urukundo ariko yaratinze kumugira umugore we.
Amakuru avuga ko umusore n’umukobwa bakundanye imyaka irenga itanu, kuva mu mashuri yisumbuye kugera muri Kaminuza, barakundana karahava aho abari babazi bari bazi ko babana hasigaye kuba babishyiraho akadomo imbere y’Imana n’abantu.
Umubano wabo wagenze neza kandi nta kimenyetso cyerekana intege nke cyangwa gutandukana bya hato na hato mu rukundo. Umusore watumiwe mu bukwe kuba ‘Parrain’ muri ubwo bukwe, amakuru avuga ko yari akiri mu mubano n’umukunzi we ubwo yakiraga ubutumire bw’umusore w’inshuti ye magara. Umusore washatse uwo mukobwa, yari asanzwe nawe ari inshuti y’umusore watumiwe kuzaba Parrain, aza kumutumira ngo azatahe ubukwe yamwambariye.Amakuru akomeza avuga ko uyu musore yabaye nk’utaye umutwe ariko amaze kuganira nuyu mukobwa ,birangira yemeye kumutahira ubukwe dore ko amazi yari yararenze inkombe kandi nta kindi yari kubikoraho.
Ese wowe uwahoze ari umukunzi wawe agutumiye wakwemera kumutahira ubukwe? Tubwire muri comment hasi gato.