in , ,

Umusore yarashe umukunzi we kubera kumwanga nyuma y’imyaka 5 bakundana

Emezana Purity w’imyaka 24 y’amavuko yatangaje amakuru y’urukundo rw’umukobwa wapfuye nyuma kuraswa n’uwahoze ari umukunzi we James Eno. bivugwa ko uyu mukobwa yaba yaramusabye ko bahagarika umubano wabo wimyaka itanu, bikarakaza uwahoze ari umukunzi we.

Nk’uko amakuru abitangaza, ibyabaye byabereye mu gace ka Warri muri Leta ya Delta, Amajyepfo-Amajyepfo ya Ngeria. Inkuru ya Purity yasakaye cyane nyuma yuko ukoresha imbuga nkoranyambaga asangije inkuru ye kuri Facebook maze bitera umujinya Abanya nigeria cyane.

Mu kuvuga ibyabaye, Purity warokotse icyo gitero yabwiye BBC ko uwo mukobwa yagiranye ibibazo na James bakundanaga nyuma yuko James yamushinjaga kumuca inyuma nuwo bakoranaga business ariko umukobwa akamubwirako ntakidasanzwe bapanga uretse kuba ari umuturanyi gusa. Bakomeje gutongana kugera ubwo umukobwa abwiye James ko iby’urukundo rwabo babihagarika.

James yarakaye cyane, asaba amafaranga yahaye Pure kugirango atangire ubucuruzi bwe. Ariko umuryango we wasabye James kubaha umwanya wo gukusanya amafaranga kuko batabashaga kuyabona igihe ayakeneye.

Kubwamahirwe make, James ntiyihanganye, akurikira Purity murugo, akuramo pistolet arasa Pure imbere yumuturanyi we. Purity we yamaze iminsi umunani mu bitaro aza nogukira, ibi ni nyuma yuko abaturanyi be bamujyanye mu bitaro i Warri, muri leta ya Delta.

Igipolisi cya Leta ya Delta cyemeza ibyabaye, kigaragaza ko batangiye iperereza kuriki cyaha cyubwicanyi.

 

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wari uziko ushobora kwigarurira umukobwa wihebeye nta jambo na rimwe ukoresheje?bigenze utya.

Byari amarira n’agahinda ubwo bashyinguraga umubyeyi wa Migi (AMAFOTO)