in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze

Byari amarira n’agahinda ubwo bashyinguraga umubyeyi wa Migi (AMAFOTO)

Kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Ugushyingo 2021, nibwo habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma umubyeyi wa Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Bandirimbako Pascasie, witabye Imana azize uburwayi.

Ku wa Mbere tariki ya 01 Ugushyingo 2021, nibwo hasakaye inkuru mbi ko nyina wa Migi yitabye Imana aguye mu bitaro bya CHUK, azize uburwayi yari amaranye igihe kirekire burimo n’indwara y’umutima.

Bandirimbako Pascasie wari ufite imyaka 63 y’amavuko, yajyanwe mu bitaro bya CHUK ku cyumweru avuye gusenga, ubwo yumvaga atameze neza mu mubiri, abaganga bagerageje kumwitaho ariko ntiyamaze amasaha menshi aza gushiramo umwuka.

Nyuma yo gusezera bwa nyuma ku mubyeyi we uruhukiye mu irimbi rya Nyamirambo, Migi yatangaje ko yashenguwe no kuba umubyeyi we atabarutse mu gihe cyo kwicara agatuza, akiturwa ubutwari yagaragaje arwana ku bana be, aho yemeye agacuruza agataro kugira ngo baramuke.

Yagize ati”Mama wanjye yakoze ibishoboka byose nk’uko mwagiye mubyumva mu mateka yanjye y’ahahise, twabayeho nabi navuga ko mu gihe nari ntangiye umwuga wo gukina umupira w’amaguru ntazi ko wenda nzawugiriramo ibihe byiza ndetse ntazi ko nzaba umukinnyi ukomeye cyangwa ko umupira uzantunga, bimwe umuntu aba akina umupira wo mu muhanda, mama wanjye yacuruzaga agataro, ibyo byose yabikoraga kugira ngo tubeho.

Numvaga igihe cyari kigeze ko mama wanjye yari akwiye kuba yakwicara agatuza, nanjye nkaba ngeze aho kuba namushimira ibyo yadukoreye, urumva ko ari umuntu wabaye mu bihe bikomeye, aremera aravunika, arigomwa kugira ngo tubeho, natwe Imana iza kuduha gutera intambwe, tubaho tugira umuryango, tubona akazi, igihe cyari kigeze ngo mama mu myaka ye y’izabukuru yicare tumushimire ibyo yadukoreye ariko Imana yamukunze kuturusha”.

Migi yavuze ko uretse kugira uruhare mu iterambere rye ry’umupira w’amaguru, igihe cyose yamushishikarizaga gusenga, ibyo yamutoje kuva akiri umwana ndetse akaba yifuzaga kuzabona uyu mukinnyi umunsi umwe yahindutse umuvugabutumwa abwiriza mu rusengero.

Umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri uyu mubyeyi watabarutse asize abana 9 n’abuzukuru 15, waranzwe n’amarira n’agahinda kuri buri wese wari umuzi cyangwa babanye, gusa bizera ko agiye heza kandi igihe kimwe bazongera kubonana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yarashe umukunzi we kubera kumwanga nyuma y’imyaka 5 bakundana

Amashusho y’umugore wavugirijwe induru kubera amabere ye.