Umusore wo muri Nigeria yitabye Imana nyuma yo kunywa ibinini byongera umurego igitsiba(viagra) ngo yemeze umukobwa bari bagiye kuryamana.
Amakuru ya Kenyi daily News avuga ko uyu mugabo yafashe Viagra (Meinnah) ikabije kandi akayigerageza yiteguye umukobwa w’inshuti ye uzwi nka Precious i Agbor, muri Leta ya Delta muri Nigeria.
Uyu mugabo utatangajwe amazina, yateguye ibintu byose mu cyumba cye kugira ngo ashimishe umukunzi ariko ikibabaje ni uko yatakaje ubuzima atamushimishije. Umukobwa avuga ko yasanze umukunzi we yari yamaze kunywa ibinini ngo igitsina cye kigume guhagarara.
Precious waryamanye n’uyu mugabo yagize ati: “Tugeze mu cyumba n’ijoro, twatse ibiryo. Umugabo yatse yam porridge wenyine njyewe antegeka kurya indomie (noode). Twembi twararyamye nyuma ya saa kumi n’imwe za mu gitondo dukora imibonano mpuzabitsina. Nyuma, twembi twongeye kuryama ariko igitsina cyigihagaze”.
Ati “Umuseke utambitse, mbyuka mva mu cyumba cya hoteri, ngerageza kumukangura ngo ampe amafaranga nemeranijwe nawe ariko nsanga yapfuye”.
Precious yavuze ko yagerageje kumushyira amazi mu maso no kuyamusuka ariko ntacyahindutse, ahitamo gutabaza.