in

Umuhanzi ukomeye yahisuye uburyo inkari zamugize icyamamare.

Umuhanzi Diamond Oscar wo mu itsinda rya Team No Sleep ryo muri Uganda yatangaje ukuntu yajyaga acuruza inkari z’inkwavu yororaga kugirango aticwa n’inzara.

Uyu muhanzi mu kiganiro kuri imwe muri Televiziyo yo mu gihugu cya Uganda yatangaje uko yororaga inkwavu akajya agurisha inkari zazo kugira ngo abashe gukemura ibyo bibazo byose.

Yagize ati “Ninjije menshi muri ubwo bucuruzi. Aho yinjizaga amashilingi 80.000 ya Uganda uko yagurishaga akajerikani ka Litiro 5 z’inkari kandi ntakibazo bintera gutangaza ayo makuru.”

Diamond Oscar yamenyekanye mu ndirimbo nka Nyakala Kiro, take it Easy, yakoranye na Vampino, kampala City n’izindi.

Yatangiye umuziki muri 2003 aho yaje kwerekeza mu nzu ifasha abahanzi ya Leone Island Crew ya Jose Chameleone muri 2006.

Muri 2006 yaje kuyivamo ajya gukona na Radio na Weasel mu itsinda rya Goodlyfe muri 2008 aho naho yaje kuva ashinga itsinda rye rya « Highlife Brothers » (HLB).

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yapfuye nyuma yo gukoresha viagra ngo yemeze inkumi.

Musore ,ntukwiye gukora ibi bintu niba inkumi yagusuye iwawe.