in

Umusore yakubiswe n’umukunzi we imbere y’imbaga(Video).

Umusore wo mu gihugu Ghana yakubiswe n’umukunzi we nyuma yo kumusanga aganira n’undi mukobwa.

Amakuru avuga ko  umukunzi w’uyu musore yaje kumenya ko umusore bakundana ari kumwe nundi mukobwa ,maze ajya kubareba ababona aho bari bahagaze maze araza aramufata ahita amukubita nta n’ikintu amubajije, nk’uko byagaragaye mu mashusho afite amasegonda 27 yashyizwe kuri konti ya Instagram yitwa’ Therealone_Kay’, aho uyu mukobwa yagaragaye akubita umusore bakundana.

Abari bahagaze kuri uwo muhanda hamwe n’uwo musore waganiraga n’undi mukobwa , ntabwo bigeze batabara bifatwa nk’aho bari bazi ibyo uwo musore arimo. Muri aya mashusho, umusore yagaragaye afata neza uwo mukobwa bakundana nyuma yo gukubitwa, asa n’usaba imbabazi gusa umukobwa adakozwa ibyo kumwumva.

https://www.instagram.com/tv/CXsyhOGrEj4/?utm_medium=copy_link

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Sobanukirwa: Akamaro imizabibu idufitiye ku buzima

Umukinnyi Rutanga Eric warufite ubukwe vuba bwasubitswe