in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Umusore yakatiye inkumi yashakaga kumwambika impeta, ahita akora ibidasanzwe.

Umusore witwa Daniel yatamaje inkumi yashakaga kumwambika impeta ahita yikundanira n’undi mukobwa w’ikizungerezi. Uyu mukobwa wari umukunzi wa Daniel yamusabye urukundo imbere y’inshuti n’imiryango ariko Daniel yanga kwakira icyifuzo cye, ahubwo ahita ahaguruka agendana n’undi mukobwa wari uhari.

Muri video yakwirakwijwe hirya no hino, umudamu yavuze ijambo ryuje ubwuzu ku mukunzi we witwa Daniel, maze aramwegera, arapfukama nuko amusaba urukundo ashaka kumwambika impeta.

Ariko daniel yahise azunguza umutwe maze afata umudamu wari wicaye aho, maze bombi bahita basohoka, abari aho barumirwa batungurwa n’ibibaye.

Igihe Daniel n’uwo mudamu wundi begerega umuryango wo gusohoka, umugabo bivugwa ko ari se w’umudamu wasabye, yahise afata mu mashati uwo mukunzi w’umukobwa we amusaba gusobanura ibyo akoze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru itangaje y’umugore wafashwe ku ngufu n’umujura akamwibagiza umugabo we.

Meddy – Queen of Sheba (Official Video)