in

Umusore yahuye n’akaga gakomeye nyuma yo kugaragara akubita nyina akamugira intere.

Umusore witwa Sunday Maduegbunam Kosisochukwu ukomoka ahitwa Ogidi, muri Leta ya Anambra,mu gihugu cya Nigeria yahuye n’akaga gakomeye ubwo yajyanwaga mu isoko akazirikwa ku giti arakubitwa cyane azira ko yakubise nyina akamugira inoge.

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Antikanews avuga ko uyu musore yafashwe n’abaturanyi be nyuma yo gukubita nyina bamujyana mu isoko bamuzirika ku giti baramukubita bikomeye yambaye ubusa hejuru.

Urubyiruko rwo mu gace ka Ogidi barakariye cyane uyu Sunday nyuma y’aho amafoto ari gukubita nyina asakajwe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.

Mbere y’uko akubitirwa mu isoko,yabanje kubazwa niba ariwe koko uri muri ayo mashusho ari gukubita nyina arabyemera niko kumujyana mu isoko bamutegeka gukuramo imyenda yo hejuru bamuzirika ku giti baramukubita.

Uyu musore yakubise nyina mu buryo bwa kinyamaswa, nta mutimanama afite. Mu rwego rwo kwihorera, abaturage bahisemo kumuhambira ku giti maze baramukubita bikomeye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa wavukanye ubumuga bw’uruhu yavuyemo umunyamideli ukomeye ku isi nyuma yo gutabwa n’ababyeyi be akiri uruhinja.

Ku bakobwa: nubona umusore ufite iyi myitwarire ntuzamwiteshe.