in

Ku bakobwa: nubona umusore ufite iyi myitwarire ntuzamwiteshe.

Hari Ibintu 7 umukobwa yagenderaho akamenya ko umusore runaka yazamubera umugabo mwiza nk’ uko abyifuza ,niyo mpamvu tugiye kureba imwe mu myifatire wabona ku musore ukaba utatuma agucika kuko ashobora kuba ajyanye n’ibyifuzo byawe:

1.Ntabwo yiyoberanya

Abasore bamwe na bamwe usanga bagira amasura abiri; bagashaka kuba abo batari bo, bakiyerekana nkaho bakunze yewe n’igihe atariko biri. Umusore uhamye arakunda kandi agakunda by’ukuri. Ntabwo arangwa no kwiyorobeka kandi aba azi uko yabigenza igihe arakaranyije n’umukunzi we.

2.Ntabwo ajarajara mu rukundo 

Umusore uhamye burya aba ari n’umukunzi uhamye, ntuzamusanga hano ngo ejo umusange hariya. Umusore w’icyitegererezo arakunda ku buryo nta bandi aha amahirwe keretse wowe yihebeye.

3.Ashyira umukobwa mu bihe yifuza kubamo

Umusore uhamye ntabwo ashishikazwa no kuba afitanye umubano n’umukobwa gusa, ahubwo ashishikazwa na buri kimwe cyose ku mukobwa. Ahora yifuza ko umukobwa agaragara neza, ashaka ko aruta bose, ibyo bigatuma umusore akora ibishoboka byose ngo umukobwa amererwe neza cyangwa se atere imbere.

4.Akubakamo kwigirira icyizere

Umusore uhamye atuma umukunzi we yumva ko nawe ubwe ari mwiza, ntabwo ari wawundi ushima byose, ahubwo uzasanga ashimishwa n’icyiza yabonye. Ntabwo akunda gusa umukobwa ahubwo atuma umukobwa nawe yikunda birushijeho. Niyo abonye ikitamunyuze arakikugaragariza ariko atagamije kukwihenuraho cyangwa kugukonmeretsa.

5.Urukundo rwanyu nta pfunwe rumutera

Umusore mwarwubaka rugakomera uzasanga buri gihe ahora yishimiye umukunzi we, bitamuteye isoni kuba muri kumwe kandi agahora yiteguye kubitangariza uwo ariwe wese.

6.Ubunyangamugayo

Benshi bakunda kuvuga ku kuri, ariko ubunyangamugayo buza mbere y’ukuri. Ntabwo uzizera umusore utari inyanyamugayo. Umusore uhamye ahora ari umunyakuri ku mukunzi we, ntabwo ari umubeshyi, si indyarya kandi aba akuze bihagije kuburyo azi kuba m’ubunyangamugayo.

7.Agushyira mu mishinga ye

Abasore benshi batereta abakobwa ku buryo bw’imikino batanitaye ku hazaza habo. Umusore uhamye ashyira umukunzi we mubyo atekereza mu hazaza he, ntabwo agira isoni zo kurebera ibintu kure. Nta soni afite zo kugira ejo hazaza arikumwe nuwo mukunzi, ibyo akabitegura uyu munsi ariko abiteganyiriza ahazaza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yahuye n’akaga gakomeye nyuma yo kugaragara akubita nyina akamugira intere.

Ibintu 10 wagenderaho ukamenya ko umukobwa ari Slay queen