in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Umusore yahaye isomo rikomeye inkumi yashakaga kumurya amafaranga y’ubusa.

Umusore usanzwe ari umufundi akaba umunyamuryango w’ibanze w’ishyirahamwe rya Stingy Men Association (SMA) rikora bimwe mu bikorwa bw’ubwubatsi, yanze guha inkumi amafaranga yashakaga kumurya y’ubusa ahubwo ayikoresha ikiyede.

Umukobwa Paris Oma wo muri Ghana, yafashe icyemezo cyo kwaka umukunzi we amafaranga ngo akemure akabazo kihutirwa, umusore nawe yamubwiye ko ntakibazo amafaranga ahari agomba kumusanga aho ari gukorera akazi akayamuha. Paris Oma akigera ku cyubakwa aho umukunzi we yubakisha, yahise amuha ingorofani n’igitiyo ngo atangire akazi nawe ahembwe nk’abandi.

Paris Oma, aho kwanga akazi yahisemo kuba umuyede asunika ingorofani akazi karangiye, ahabwa amafaranga yakaga umusore. Paris Oma yifashishije imbuga nkoranyambaga, yavuze ko ubwo yakaga umukunzi we amafaranga, yayamwemereye ariko agiye kuyafata abanza kumuha akazi k’ubuyede nk’uko ikinyamakuru Ghlinks kibitangaza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Havumbuwe umuntu ushaje cyane ku isi kurusha abandi.

Igihozo witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yarongowe (Amafoto)