Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’umukobwa wari ufungiranye mu nyubako azira ko yasohokanye n’umusore maze amugurira byose aziko bari baryamana birangira amwangiye ,bityo uyu musore ahitamo kumuha igihano cyo kumufungirana mu nzu.
Uyu mugabo avuga ko muri iryo joro yamusohokanye, akoresha amafaranga ye menshi kandi ngo yagombaga kumwishyura kuryamana. Gusa ngo byarangiye yisubiyeho.
Ku rundi ruhande, uyu mukobwa yavuze ko yacitse intege maze umusore aramutabara aramutahana ubwo yari amaze gusoma ku nzoga, gusa bageze mu rugo atangira gusaba ko bakora imibonano.
Mu mashusho umukobwa yumvikana ariririra mu nzu yijimye kandi yinginga imbere mu icuraburindi umugabo ngo akingure yitahire.
https://www.instagram.com/tv/CYTrmoMKbag/?utm_source=ig_web_copy_link