in

Umusore yaguye mu kantu ubwo yamenyaga ko uwo amaze imyaka 21 yita mushiki we ari nyina.

Uyu musore witwa Sham Griff kuri tiktok yatangaje benshi ubwo yavugaga ko yaje kuvumbura uwo yitaga mushiki we bakuranye, ahubwo ariwe nyina umubyara. Avuga ko yakuranye na nyina ariko atabiziko mubyukuri ariwe umubyara, ahubwo ngo yari aziko ari umuvandimwe we mukuru bityo bajyaga bakina ndetse rimwe na rimwe bakarwana nk’abavandimwe.
Wakwibaza uti ese byagenze bite?

Uyu musore yagize ati: “hari igihe mu buzima bwawe uvuka ndetse ugakura uzi ngo ubana n’umuvandimwe wawe umwe rukumbi, uyu nitaga mushiki wange twakuranye anyitaho bikomeye dukina imikino yose ishoboka, maze kumenya ubwenge namwitagaho nanjye mbese tugafashanya, ariko nanone nka bimwe by’abavandimwe twanageragaho tukanarwana ariko atari ukwangana”

Umusore yakomeje agira ati: “nubwo byagendaga uko ariko, ntamuntu wigeze atwitambika hagati ngo adutandukanye. Mu by’ukuri kuri mama wange, ibi binteye isoni kubivuga.

Mama umbyara ari nawe mvuga twakuranye yatwaye inda yange akiri umwana muto cyane, mubyumve yari muto cyane. Nubwo yari umwana ariko ntiyemeye gukuramo inda cyane ko we yumvaga yaba akoze ikosa rikomeye ryo kwica umwana we wa mbere”

Uyu rero yakomeje gutwita ndetse akomeza kubana na nyina ari nawe nyirakuru w’uyu musore, umwana akimara kuvuka yarezwe na nyirakuru ndetse umusore akura aziko nyirakuru ariwe nyina, ndetse nyina akamwita mushiki we cyane ko nawe yari akiri umwana cyane. Ngo uyu musore baramwihoreye ndetse arinda agira imyaka 18 aziko abana na nyina na mushiki we kandi ahubwo ari nyina na nyirakuru.

Yagize ati: “mama na nyogokuru bagiranye amasezerano ko nyogokuru agomba Kundera nk’umwana yibyariye ndetse bakanyihorera kugeza mfite imyaka 18. Njyewe rero nkura bitewe nuko murugo habaga umukobwa umwe narinziko ari mushiki wange ndetse namukundaga nk’umuvandimwe wanjye. Yanyitagaho nkuko nubundi abakobwa barera basaza babo neza ariko naje kumenya ko bitari ubuvandimwe ahubwo byari ukuba umubyeyi”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abasore b’i Kigali babuze Juno Kizigenza mu ifoto irimo gukwirakwizwa

MC Tino yashinze ivi hasi yambika impeta umukunzi we.