Umusore w’imyaka 19 wo mu gihugu cy’u Burundi mu Ntara ya Bubanza muri Komine Rugazi yaguwe gitumo asambanya ihene ebyiri ahita yandikira ibaruwa abayobozi abasaba imbabazi ahubwo ahita ajya gufungwa.
Abaturage bavuga ko umugore, nyiri izo hene, yumvise zihebeba cyane ari mu murima, agiye kureba ikibaye asanga uwo musore ari kuzikorera ibiteye isoni, akora ayo mahano.
Nyiri izo hene yahise yitabaza abaturanyi ngo bacocotse iby’icyo kibazo, uyu musore yanditse ibaruwa isaba imbabazi maze arazihabwa ariko ubuyobozi buhita bujya kumufunga.
Ubuyobozi bwo mu nzego zo hasi bwahisemo kumujyana imbere y’amategeko kugira ngo aryozwe icyo cyaha yakoze.