Umugeni yafashe icyemezo gisekeje ubwo yageraga mu rusengerero akabura umugabo we wari waburiwe irengero ku munsi w’ubukwe, maze ahita afata uwari wamwambariye amusaba ko bambikana impeta bahita banashyingiranwa atinya guseba.
Ni inkuru yasakaye mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Newsweek, bivuga kuri uyu mugeni wo mu Buhinde. Ni ibintu byabereye muri leta ya Uttar Pradesh. Ikinyamakuru Tribune cyatangaje ko ibi byabaye ku wa mbere tariki ya 16 Gicurasi 2021, bibera mu mujyi wa Maharajpur, muri iyi leta ya Madhya Pradesh.
Nk’uko iki kinyamakuru kibitangaza ngo abashakanye bari bamaze igihe bakundana bararangije no kwitegura, imiryango ishyashyana irebe uburyo ubukwe buzarangira neza. Bwaracyeye umugeni n’umuryango we berekeza ku rusengero yewe n’umuryango w’umusore bagera ahagombaga kubera igikorwa cyo gushyingirwa binjira mu rusengero.
Umusore bagize ngo ni ugutinda, barategereza baraheba, nuko umugeni afata umwanzuro wo guhita acagura undi musore ni ko gufata umwe mu bari bambariye umukunzi we barashyingirwa mu rwego rwo kwanga igisebo.
Se w’umukwe, Dharampal yaguye mu kantu biramurenga asaba ubufasha bwa polisi mu gushakisha umuhungu we wabuze ku munsi w’ubukwe. Iperereza rirakomeje muri urwo rwego.