Umusore yatangaje abantu nyuma y’umwanzuro yafashe ubwo yasangaga nyina w’umukobwa bakundana arimo akubura naho umukobwa we amuhagaze iruhande.
Bamwe mu bakobwa b’iki gihe babaye abanenganenzi ntibagishaka gukora imirimo ibagenewe ndetse ntibagishaka gukora cyane nkuko abakera bahoze bakora.
Umusore ukomoka mu gihugu cya Nigeria yabenze umukobwa biteguraga kurushinga kubera gusa kuba yari ahagaze iruhande rwa mama we arimo akubura undi we atamufashije ari aho gusa.
Umusore yahise avuga ati “Ese niba umukobwa nifuzaga kugira umugore atafasha nyina gukora imirimo yo mu rugo kandi ariwe wamubyaye, ngewe nakeizera nte ko nagera iwange azajya ayikora?”
Uyu mukobwa yahise atuma abandi bakobwa nabo bitekerezaho, nawe usoma iyi nkuru wakwitekerezaho ukaba wahindura ibitagenda neza.