in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE YEGOKOYEGOKO

Umukozi wo mu rugo yihimuye kuri shebuja wamusambanyaga amwiba amamiliyoni||dore ibyamubayeho nyuma.

Umukozi wo mu rugo witwa Ruth Khaecha yihimuye kuri shebuja amwiba akayabo ka miliyoni 1 n’ibihumbi 300 by’amashiringi ya Kenya angana na miliyoni 12 mu manyarwanda nk’igihembo cy’uko baryamanaga.

Uyu mukobwa yari yatawe muri yombi ashinjwa kwiba shebuja witwa Paul Mwangi.Amakuru avuga ko ubwo uwo mukobwa yacucuraga shebuja akigendera yahise aguramo isambu y’ibihumbi 570 hanyuma ibindi bihumbi 500 abyihera se ngo ayakoresge icyo ashaka, ubwo yafatwaga yari asigaranye ibihumbi 70 byonyine by’amashilingi.

Ubwo uyu mukobwa yitabaga urukiko yahakanye ko yibye uriya mugabo ko bari basanzwe bafitanye umubano wihariye,ndetse ko amafaranga amushinja kwiba ari ishimwe ryuko baryamanaga.Avuga ko ayo mafaranga yayahawe na shebuja nyuma yo kugirana ibihe byiza mu buriri. Abajijwe icyatumye yarahise ataha ,yavuze ko yari afite ubwoba ko nyirabuja yazavumbura ibyiryo banga bikamubana bibi.

Urukiko rwatesheje agaciro ukwiregura kuyu mukobwa Ruth ruhita rumukatira gufungwa imyaka itatu, hanyuma ya sambu iragurishwa amafaranga asubizwa Mwangi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore w’umunyarwanda wahuye n’ibibazo byinshi ,arasaba ubufasha.

Wa mugabo wateje abantu inzuki i Nyabugogo dore ibyo yavuzweho noneho.