in

Umusore witwa Muganwa Rudakubana w’imyaka 17 y’amavuko, akurikiranyweho kwica abantu 3 no gukomeretsa bikabije abagera ku 10

Umusore ukiri muto witwa Axel Muganwa Rudakubana w’imyaka 17 y’amavuko, ufite inkomoko mu Rwanda akurikiranweho icyaha cyo kwica abana b’abakobwa batatu mu ishuri rya Taylor Swift ryo kubyina riherereye ahitwa Southport mu Bwongereza.

Uyu witwa Axel Rudakubana akurikiranweho kwica Alice Dasilva Aguiar wari ufite imyaka 9, Bebe King w’imyaka 6 na Elsie Dot Stacombe w’imyaka 7 abicishije icyuma cyo mu gikoni.

Ku wa Kane tariki ya 01 Kanama 2024, Polisi yo mu Mujyi wa Merseyside yatangaje ko umusore wari utuye mu mujyi wa Banks n’umuryango we, akurikiranyweho icyaha cyo kwica Bebe King, Elsie Dot Stancombe na Alice Dasilva Aguiar no kugerageza kwica abandi 10.

Ikinyamakuru cya Politics mu Bwongereza kibinyujije ku rukuta rwacyo rwa X, cyatangaje ko uyu musore, yitwa Rudakubana Axel, akaba yaravutse tariki ya 07 Kanama 2006, bivuze ko azuzuza imyaka 18 y’amavuko ku wa Gatatu w’icyuweru gitaha.

Rudakubana, yavukiye mu Bwongereza muri Cardiff, ariko akaba avuka ku mubyeyi w’umunyarwanda Alphonse Rudakubana, wahimukiye mu 2002 nk’uko ikinyamakuru cyo muri Southport, cyabitangaje.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

APR FC yigemuye mu menyo ya Simba SC isize abakinnyi ngenderwaho i Kigali

Morocco na Egypt Mu 1/2 Cy’Irangiza mu mikino ya Olempike!