Umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 yatawe muri yombi azira kugurisha imodoka ya Nyina ntaburenganzira abiherewe
Bivugwa ko uyu musore yakoze ibi adasabye uburenganzira nyina, avuga ko atakunze uburyo nyina agura imodoka ,nyamara mu rugo iwabo hari inzara ku buryo ngo bashobora kumara iminsi 2 batarakoza icyo kurya mu nda ariko ngo nyina akabigurana kugura imodoka.
Uyu musore watawe muri yombi ,nyina avuga ko yabyutse akabura imodoka yahamagara umwana we ngo amuzanire imodoka ,undi akamubwira ko yayigurishije ,ahubwo agahitamo kujya kwitanga kuri Police kugirango abashe kwisobanura no gukurikiranwa n’ubutabera.
Kugeza kuri ubu iyi niyo nkuru ikomeje kuvugwa cyane mu gihugu cya Nigeria, aho bamwe bavuga ko uyu mwana yari afite ishingiro abandi bakavuga ko bitari bikwiye ko umusore ufite imyaka nkiye ubundi aba akibana na nyina umubyara anategereje ko amuhahira.
Kugeza ubu uyu musore akaba yamaze gufungwa nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa Police muri iki gihugu Ben Hundeyin, anavuga ko umwana uwariwe wese atagakwiye gufata ibintu by’ababyeyi be ngo abisohore mu rugo