Umusore w’imyaka 21 yatawe muri yombi ubwo abapolisi bavumburaga imirambo 6 yababuriwe irengero bakora umwuga w’uburaya muri Afurika yepfo, Polisi yavumbuye imirambo y’abagore batandatu mu iduka mu mujyi wa Johannesburg, muri Afurika yepfo.
Polisi iri gukora iperereza ku bishoboka ko iyo mibiri ishobora kuba iy’abakoraga umwuga w’uburaya baburiwe irengero, Bikekwa ko aba bishwe hashize igihe, Abapolisi baje mu nyubako kubera impumuro mbi yasohotse muri kimwe mu byumba, Nibwo habonetse umurambo w’umugore. Iperereza ry’ibanze ryatumye abapolisi bakeka, bivugwa ko ari we muntu wa nyuma babonanye.
Biravugwa ko ku ya 02 Ukwakira 2022 saa 20h00, ukekwaho icyaha yabonanye n’umugore wapfuye. Ntabwo yigeze yongera kuboneka kugeza umurambo we wavumbuwe mu gitondo cyo ku cyumweru. Imyenda yari yambaye ihuye n’ibisobanuro by’umwe mu babuze.
Ikibabaje ni uko indi mibiri itanu iri mu cyiciro cya nyuma cyo kubora. Bigoye kubamenya gusa Bazakorerwa isesengura rya Forensic kugira ngo bamenyekane, Ukekwaho icyaha azashinjwa ibyaha bitandatu by’ubwicanyi.