Umusore yagaragaye yivovota ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kumenya ku munsi w’ubukwe bwe ko umugore yashakanye amurusha imyaka umubano yose.
Uyu musore wo muri Nigeria yasobanuye ko umugore we akunda kwambara imyambaro imuhisha isura amanywa n’ijoro ndetse akisiga ibirungo ku buryo atigeze abona isura ye isanzwe kugeza ijoro ry’ubukwe bwabo.
Umugabo ubabaye mu mutima yandikiye impuguke mu by’imibanire ukomoka muri Amerika , Shola Adeoye, amusaba kugira inama abagabo kwirinda kurongora umugore ukunda kwisiga ibirungo.
Ku bwe, umugore we yinjiye mu cyumba cyo bararamo nyuma yo kwiyuhagira bwa mbere imbere ye maze atungurwa no kubona mu maso he asa nushaje.
Yavuze; “Dr. Shola, nyamuneka mugire inama abagabo kutarongora umugore uwo ari we wese uhora yisiga ibirungo by’ubwiza. Bagomba kubona isura karemano.
Ni nyuma yubukwe nasanze umugore wanjye andusha imyaka 8. Yinjiye mu cyumba cyo turaramo amaze kwiyuhagira, maze ntungurwa no kubona umuntu ntazi.”