Inkuru y’umusore witwa Dennis Obilo Ogola, wari umunyeshuri warangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza ya Nairobi (Master’s degree) muri Kenya, yabonye ko ibintu bikomeye mu cyaro avukamo yihangira akazi k’ubushobozi bugendanye n’igishoro afite, arangura amagi avanga n’ubunyobwa atangira kubizungura ku mihanda ya Mulli aho atuye.
Iyi nkuru yageze no ku bayobozi bakomeye b’igihugu cya Kenya dore ko ngo yize ari umuhanga kabuhariwe mu ishuri ariko abura akazi. Guhitamo gucuruza amagi mu ndobo atembera mu muhanda agahereza abantu bamuha igiceri, yavuze ko nta yandi mahitamo yari afite nyuma yo kubura akazi hirya no hino. Obilo aganira na Tuko yagize ati “Muri rusange, mfite ibyemezo birenga 30 by’impamyabumenyi ariko byose ntabwo byagize akamaro kugeza magingo aya”.
Iyo nkuru isohotse yageze ku musenateri Isaac Mwaura amwemerera kumufasha kubona akazi ariko katarashyirwa mu bikorwa. Uyu musore yongeyeho ati; “Senateri yarampamagaye ambwira ko muri icyo gihe icyo aricyo cyose cyari gihari ari umwanya wo kwimenyereza umwuga muri Minisiteri ya ICT”.
Obilo yatangiye imirimo yo kwimenyereza muri Gashyantare uyu mwaka, ariko akavuga ko ataratangira guhembwa nk’umukozi, ibyo akomeza ashimangira ko nibatinda kumuha akazi gahamye gafite amasezerano azasubira ku muhanda gucuruza amagi kuko byari bimutunze.