Moses wakundanye n’umukobwa wagaragaye ku mafoto Rocky arimo kumwambika impeta yavuze byinshi mu byo bacanyemo mu rukundo rwabo ndetse anagaragaza agahinda afite ko kuba uwo mukobwa yarakinishijwe filime hakabeshywa ko yakoze ubukwe nyamara ntabwabaye.
Mu kiganiro yagiranye na The Choice Live, Moses yavuze ko yababajwe no kubona amafoto agaragaza Rocky yakoze ubukwe n’umukobwa bigeze gukundana (Ex we). Yongeyeho ko yababaye ubwo yabazaga mu muryango w’uwo mukobwa akaza kumenya amakuru ko nta bukwe bwabaye ahubwo ngo ari filime bari gukina.
Moses yavuze ko uriya mukobwa yamureze ndetse anavuga ko ariwe wamujyanye muri Kaminuza i Butare akamumenyereza kuko yahigaga. Yanavuze kandi ko aziranye cyane n’umuryango w’iwabo akaba ari nayo mpamvu akibona amafoto ari kumwe na Rocky yahise abaza mu muryango w’iwabo ngo yumve ko umukobwa wabo yarongowe agasanga ataribyo.