in

Umusore wafungiwe muri gereza y’abagore yatahuwe amaze gutera inda babiri

Umusore w’imyaka 27 bivugwa ko yihinduje imiterere y’umubiri akaba umukobwa, yimuwe muri gereza y’abagore nyuma yo kumenya ko amaze guterera inda abagore babiri.

Dami Minor w’imyaka 27 y’mavuko, yafungiwe muri Gereza y’abagore izwi nka Edna Mahan Correctional Facility nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica uwari umubyeyi we.

Icyo gihe Demi Minor yakatiwe gufungwa imyaka 30, kuri ubu yavanywe muri iyi Gereza ya Edna Mahan Correctional Facility ajyanwa mu kigo kigororerwamo urubyiruko kizwi nka Garden State Youth Correctional Facility.

Uyu musore yamaganiye kure iki gikorwa cyo kujya gufungirwa muri gereza y’abagabo kandi ari umugore.

Demi ahakana ibimuvugwaho ko yataye inda abagore babiri muri gereza, aho we avuga ko izo nda zishobora kuba ari iz’abacungagereza.

Yagize ati “Umunsi umwe umucungagereza yarambajije niba ntarakoranye imibonano mpuzabitsina n’umugororwa, ndamubwira nti none se hano ntihabamo camera…buri wese hano ni umugabo ndetse na we.”

Uyu musore kandi akomeza avuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi ngo nubwo yemeye kujya muri gereza y’abagabo bitazakuraho ko yiyumva nk’umugore.

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news: Gasogi utd yasinyishije umutoza uri mu bakomeye ku isi

Kigali: Umugabo yakaswe ubugabo n’indaya yararanye yimye amafaranga 2000