Umusore uvuga ko ari we wagaragaye mu mashusho y’urukozasoni n’umugore byavuzwe ko ari umuyoboke wa ADEPR, yatawe muri yombi kubera ibinyoma.
Nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga aho byavuzwe ko ari umugore usengera muri ADEPR I Muhanga wagaragaye mu busambanyi n’umusore wamukoreraga mu rugo, hagaragaye umusore wakoze ikiganiro kuri shene ya YouTube avuga ko ari we wasambanye n’uwo mugore kandi yibeshyera, aho muri iyo mashusho yavugaga urugendo rwose rw’ubuzima yabanyemo n’uwo mubyeyi.
Kuwa 17 Nyakanga 2023, urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi uwo musore wibeshyeye ko yasambanye n’uwo mubyeyi ndetse na nyiri shene ya YouTube uwo musore yabivugiyeho.
Aya makuru yemejwe n’umugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB Dr. Murangira B. Thiery avuga ko aba bombi bakurikiranweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha.
Aba bombi bavuze mu kiganiro cyanyuze kuri shene ya Youtube gifite umutwe w’inkuru ugira uti “Wa mupfubuzi waryamanye na wa mu mama I Muhanga avuze uko byagenze.” Muri ayo mashusho uwo musore yemezaga ko ari we wagaragaye muri ayo mashusho aryamanye n’uwo mu mana, akamuha amafaranga kandi akemeza ko yabikoraga umugabo w’uwo mu mama abizi.
Aba bombi bafatiwe mu kagari ka Rwampara, Umurenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro, bacumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB Kimironko mu gihe dosiye iri gutunganwa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.