Uyu musore wari ukiri muto ubwo yari ari mu birori byo gusoza amashuri ya kaminuza, umuntu batamenye yamwanditse mu mugongo ngo RIP (Uruhukire mu mahoro). Bidatinze ku munsi ukurikira uyu musore yakoze impanuka ndetse ahita ahasiga ubuzima.
Ibi byatumye abantu babonye aya makuru basubiza amaso inyuma, ndetse bamwe baravuga bati burya mu gihe cyose waba uri mu birori, ujye wibuka ko uwabitashye wese atariko aba akwifuriza ineza. Ahubwo haba hari nabandi batakwifuza uri muzima, ninabyo byabaye kuri uyu musore rero kuko byagaragaye ko hari abarigeze bishimira ko asoje amashuri ya kaminuza.
Mu by’ukuri kuba umusore wari usoje kaminuza nka gutyo ahitanwa n’impanuka muburyo butunguranye, gusa ibi byababaje benshi kurushaho kuko ibi byabaye hashize umunsi umwe gusa bamwanditseho ngo uruhukire mu mahoro, benshi bari kwibaza ukuntu bishobora guhurirana cyangwa niba ari urupfu rwari rwateguwe.
Kenshi usanga mu birori benshi babyitabira baje kureba ibitameze neza kugira ngo bazabone uko bakuvuga nabi, ariko burya hari n’ababyitabira bagamije kukwambura ubuzima. Dukwiye kwitonda cyane cyane tukamenya neza abo turi gusangira mugihe twanezerewe mu birori bitandukanye yaba ibyo twateguye cyangwa ibyo twagiyemo by’abandi.