Umusore wari usanzwe ari umukanishi yahanutse muri etaje ya kabiri mu mazu akoreramo amagaraje ahazwi nko ku Cyerekezo mu murenge wa Gatsata, mu karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali, ariko Imana ikinga ukuboko.
Ibyo byabaye Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Gashyantare 2022, ubwo uwo musore yahanutse kuri iyo nyubako akabanza umutwe hasi ariko ntiyapfa.
Ihanuka ry’uyu musore ryavuzweho byinshi aho bamwe na bamwe bavuze ko yashatse kwiyahura abandi bakavuga ko yahanutse kubera isindwe y’inzoga yari yanyweye.
Bamwe mu bakorana nuyu musore bavuze ko yahanutse hejuru kuri etaje arangije abanza umutwe hasi arakomereka ariko ku bw’amahirwe ntiyapfa.
Ati “Ngo yashatse kwiyahurira ahandi biranga aza kwiyahurira hano.Ngo umugore we ashobora kuba yaramutaye.”
Undi yagize ati “Twari twicaye hariya,tubona afashe ku byuma aramanuka yikubita hasi.Bamwita Mugambira John.Ibye ntabwo nabimenya, abantu bagira amakuru yabo iyo ibibazo byabaye ariko afite ibibazo.Ntawe uzi niba yari yanyoye inzoga.”
Umwe mubo bakorana yavuze ko uyu mugabo yari yanyoye ariko ntawe uzi icyamuteye guhanuka aturutse kuri etaje ya 2 y’iyi nyubako, gusa we yemeza ko ibyo abantu bari kuvuga ko yashakaga kwiyahura kubera nta mukunzi ari ibinyoma.
Abaturage bavuze ko iyi nyubako isanzwemo umutekano mucye kubera utubari tuharangwa, ibyo bigatuma abantu bashobora kuhiyahurira.