Uyu musore wamaze kwihinduza igitsina akaba inkumi yuburanga ndetse iteretwa n’abatari bake, yahishuye ko byamutwaye akayabo kamamiliyoni kugirango agere ku nzozi se zo kwitwa umukobwa.
Okuneye Idris Olanrewaju wamamaye nka Bobrisky, ukomoka muri Nigeria ubusanzwe yavutse ari umuhungu, ariko imiterere ye no kwiyumvamo ubutinganyi, yihinduza umukobwa kuko yakuze yumva yaba nk’umukobwa agashimishwa no kuba yaryamana nabo.
Bobrisky w’imyaka 29 y’amavuko, avuga ko kuba ari umukobwa ari ibintu bimuha ishema , kuko iyo aza kuba umuhungu yari kubyicuza. Gusa n’ubwo avuga gutya, mu gace atuyemo n’abamuzi akiri umuhungu bamuhamagara umusore Idris. Uyu musore ariko wabaye umukobwa uteretwa n’abatari bake, yemera ko kugira ngo abe umukobwa byamuhenze cyane dore ko byamutwaye ibihumbi 300 by’amadorali, ni hafi miliyoni 300 z’Amanyarwanda.