in

Niba urakara uw’umuranduranzuzi kakubayeho.

Kurakara biri muri kamere muntu byo ntawabihakana gusa uburyo turakaramo, ibiturakaza, umwanya tumarana uburakari ni byo bitandukana

kurakara ugatindana uwo mujinya haba hari icyo byangiza ku buzima busanzwe? Yego, kirahari, ni cyo iyi nkuru igiye gusobanura.

1.Byongera ibyago byo kurwara stroke

Ubushakashatsi bunyuranye bwerekana yuko kurakara bikabije biri mu bishobora guturitsa imitsi ijya mu bwonko cyangwa bigatuma amaraso yipfundika mu mitsi yo mu bwonko kandiibi byombi biri mu bitera stroke. Ndetse bwerekana ko ibi biba nyuma y’amasaha atarenze abiri iyo wagize uburakari ndengakamere

2.Bishyira umutima mu kaga

Nkuko bivugwa na Chris Aiken, MD, mwarimu muri Wake Forest University School of Medicine; kurakara kenshi ndetse ukamarana uburakari igihe kinini, bikuba inshuro ebyiri ibyago byawe byo kurwara indwara z’umutima. Ndetse anasobanura yuko, kurakara ukagira nabi, kwihorera bijyana n’inzika n’inzigo, byangiza umutima ku gipimo cyo hejuru.

3.Byongera agahinda no kwiheba

Uku kwiheba bigendana no kwigunga ndetse n’agahinda gasaze utibagiwe depression. Byose bituruka kuri kwa gutekereza cyane ibyakubabaje cyangwa ibyaguteye umujinya, kwifuza kwihorera cyangwa kwihimura no kumva wahorana inzigo. Byose bigatuma umutima wawe ubyimba, ukumva urihebye rimwe na rimwe ndetse ukumva uriyanze

4.Byangiza ibihaha

Wari uzi ko ibihaha byangizwa no kunywa itabi gusa? Oya burya no kurakara cyane birabyangiza. Kurakara bituma udusaho tw’umwuka tubyimba bigatuma imiyoboro izanamo umwuka isa n’iyifunze kandi ibyo byose bikaba byangiza ibihaha byawe mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

5.Bigabanya icyizere cyo kubaho

Wumvise bakubwira ko abantu bahorana ibyishimo baramba? Ntabwo bakubeshye. Ubundi se waba ufite ibyago by’umutima, stroke, ibihaha, ubudahangarwa buke, ukazamara igihe kinini? Uko urakara ukawumarana igihe, uko uhorana stress, umenye ko uri kwigabanyiriza igihe cyawe kuri iyi si.

6.Bigabanya ubudahangarwa

Nibyo. Niba ukunda guhorana uburakari, inzika se, uhora wibuka ibibi wagiriwe se, ntabwo uba wigirira neza kuko biri mu bigabanya ubudahangarwa bwawe nuko bigatuma uhora urwaragurika kenshi. Ubushakashatsi bwerekana ko iyo wibutse ibibi wakorewe cyangwa byakubayeho mu bihe byashize, ukagarura uburakari, bituma igipimo cya immunoglobulin-A kimanuka mu gihe cy’amasaha 6. Kandi iyi IgA iza ku ruhembe rw’imbere mu kuturinda indwara

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mukobwa, niyo wakora iki ,izi ngeso ntiwazihindura ku mukunzi wawe.

Umusore byamutwaye akayabo k’amamiliyoni kugirango abe inkumi y’ikizungerezi.