Amakuru avuga ko uyu musore mu kwezi gushize yashetewe ibihumbi 12 n’inshuti ze ,maze akemera ko yamara icupa ry’inzoga mu minota 2 gusa ,abandi bagahitamo kumushetera ayo mafaranga bamubwira ko naramuka abikoze aribuhita ayatsindira.
Undi nawe ngo nyuma yo kwemererwa ayo mafaranga yahise aterura rya cupa ry’inzoga ryo mu bwoko bwa whisky arikubita ku munwa aruhuka aruko arimazemo , icyakora ibye ntibyaje kurangira neza kuko nyuma yahise amererwa nabi ,bagenzi be bamujyana kwa muganga ariko yabaye indembe .
Uyu musore wo mu gihugu cya South Africa ,ngo ibye byaje kurangira yitabye Imana nyuma yo kugezwa kwa muganga ariko abamujyanye batinze kumugezayo abaganga ntibabashe kumukiza, nkuko uwitwa Portial Moemedi abinyujije kurukuta rwa twitter yabitangije abantu.
Amashusho yongeye gukwirakwizwa ku rukuta rwa twitter n’uwitwa real stevemalt ,aherekejwe n’amagambo agira ati :Kuki mwese muhitamo gukina gutya” yongeye kwibutsa abantu iby’iyi nkuru ndetse bamwe bavuga ko uyu musore bitari bworohe ko abaho kuko inzoga yari yanyweye yari ifite vol 43.