in

Umusore ari mu marira nyuma yo gukoresha ubukwe bw’agatangaza ngo yemeze abantu

Umugabo wo muri Nijeriya yavuze inkuru ibabaje y’uburyo abayeho nabi nyuma yo gukoresha amafaranga ye yubucuruzi kugirango ategure ubukwe budasanzwe ngo yemeze abantu.

Yatangaje ku ikosa rikomeye yakoze mu buzima bwe afata amafaranga ye akayakoresha mu bukwe yinezeza none akaba arimo kuririra mu myotsi.Uyu musore yatangaje ko yakoraga ubucuruzi kandi yinjiza miliyoni buri kwezi.Ariko, ibintu byahindutse ukundi mugihe inshuti ziyemeje gushora imari ndetse yakoresheje amafaranga menshi yo mu bucuruzi bwe kugirango ategure ubukwe bwe bube buryoshye.

Uwahoze ari umuherwe yavuze ko ubucuruzi bwe bwateye imbere ku buryo inshuti zashimishijwe maze bahitamo gushora amafaranga yabo kugirango bamufashe mu bucuruzi.

Ibintu byatangiye kugenda nabi mugihe ubucuruzi bwe bwatangiye guhungabana buhoro buhoro, ariko, kubera ko yari amaze gushyiraho itariki yubukwe bwe, yahisemo kudahagarika.

Ntiyashoboraga kwishyura abantu yari abereyemo umwenda, ariko yari afite icyizere ko ubucuruzi buzatangira, nuko akomeza kugenda akoresha amafaranga yasize mu bucuruzi bwe kugira ngo ategure ubukwe bwe.

Yatekereje ko igihombo cyose kizagarurwa nyuma yubukwe ariko yaribeshye kuko nyuma yo kwinezeza mu bukwe asigaye abayeho nabi mu buzima bubabaje.Kuri ubu afite amadeni menshi ndetse ntakiri umuherwe kuko ibintu byose byamushizeho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amashirakinyoma ku bibaza impamvu batabonye ikipe ya Arsenal itombora muri Uefa Europe league kandi yarakomeje

Biratangaje: Rutahizamu wu Rwanda Kagere Meddie yagaragaye mu kibuga yambaye umwambaro wanditseho izina ry’umugore we