in ,

Umusizi Musare Pradis yateguje igisigo gikoranye ubuhanga buhanitse ndetse yahuje imbaraga n’umukobwa Kibasumba Confy nawe uzwiho gukora mu nganzo bikanyura benshi 

Musare Paradis ni umusizi, umunyabugeni ukora ibihangano bishushanyije(paintings art ) ndetse akaba n’umwanditsi n’umuririmbyi, ubuhanga bwe buhanitse wabubonera mu gisigo yakoze cyitwa Belle Munganyinka ndetse n’indirimo ye yise naraye i musozi nayo yanyuze abatari bake.

Mu gisigo cye gishya yateguje abakunzi be yise ‘Keza’ ni igisigo yakoranye n’umukobwa nawe ukomeje kugaragaza ubuhanga bwe budashidikanywaho mu busizi nyuma yigisigo kiza yakoranye na rumaga bakacyita impanuro.

Kuri iyi nshuro Musare Pradise yahuje i mbaraga na Kibasumba Confiance biyemeza gukora igisigo bakita ‘Keza’ ndetse byitezwe ko kizomora imitima ya benshi kubera inkuru ikubiyemo kd yihariye.

Iki gisigo bakoze kibanda ku nkuru y’umubyeyi wanyuze mu bihe bikomeye ariko agatsinda akarera abo yibarutse akanagumana ubwiza,ubugwaneza n uburanga yahoranye,mu gisigo bashimangira ko batekereje ku mubyeyi wo mu gihe cya none ikaba ariyo mvano y izina Keza ryitiriwe igisigo ryatoranyijwe mu mazina akunzwe kwitwa abakobwa bo muri generation y igihe cya none nka Teta,Kaliza, Gasaro, ineza n’ayandi.

Mu nteguza yashyize hanze Musare Paradis yateguje abantu ko iki gisigo kizajya hanze kuri uyu wa gatanu taliki 12 Mutarama 2024 avuga ko kizajya hanze mu buryo bw’amashusho yanditse (lyrics video) ikazasohokera kuri YouTube channel ye yitwa Musare na Rosine ari nayo iriho ibindi bihangano bye bikoranye ubuhanga ndetse n izindi mbuga zirimo sportify, Deezer,….

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rusizi ushinzwe amasomo yanyweye inzoga arakabya ubundi ajya mu kigo yikoreyeho iby’abana – Amashusho

Kigali : Umusaza w’imyaka 64 akurikiranweho gufata kungufu umwana w’imyaka 5.