in

Umusizi Junior Rumaga yahinduye itariki yari kuzakoreraho igitaramo cyo kumurika album ye ku mpamvu zitandukanye

Umusizi Junior Rumaga yatangaje ko yimuye itariki yari kuzakoreraho igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere y’ibisigo yise ‘Mawe’ ku mpamvu zitandukanye.

Ni igitaramo Junior Rumaga yise ’Siga Rwanda Live Concert’, cyagombaga kuba ku wa 28 Nyakanga ariko yahisemo kucyimura agishyira ku wa 11 Kanama 2023.

Mu kiganiro uyu musizi yagiranye na IGIHE, yavuze ko impamvu ya mbere yatumye yimura iki gitaramo ari uko mu ihema cyagombaga kuberamo muri Camp Kigali habaye hato bagahitamo gushaka irindi hema ariko n’ubundi muri Camp Kigali.

Ikindi ngo ni uko hari ababyeyi bifuza ko abana babo bazaza kureba iki gitaramo ariko bakaba igihe cyari giteganijwe cyari cyarahuriranye n’uko bazaba bari mu bizamini bya Leta; bityo bifuza ko cyimurwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Tanasha Donna wahoze akundana na Diamond Platnumz yagaragaye yahuje urugwiro na Shaddy Boo(Amashusho)

“Mfite inka ijana zo kugukwa ariko narakubuze” Muga panaro ku mutuku Kate Bashabe yatumye abagabo bacika ururondogoro -AMAFOTO