munyamakuru w’imikino uzwiho ubunararibonye mu gutara no gusesengura amakuru, Kayiranga Ephrem, yahawe akazi kuri Radio/TV10 nyuma yo kuva kuri Ishusho TV. Iyi radiyo yari yahuye n’ikibazo cyo gutakaza Kazungu Clever wagiye kuri Fine FM, wari umunyamakuru w’imena mu kiganiro Urukiko rw’Imikino, mu Ukwakira 2024. Kugenda kwa Kazungu kwateye ubuyobozi gutangira gushaka umusimbura ukomeye, mu rwego rwo gukomeza ubuhanga n’umwimerere w’iki kiganiro.
Mu bihe byashize, Kayiranga yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio & TV1, Ishusho TV, Authentic Radio, na Flash FM, aho yamaze imyaka irindwi. Ibi byamuhaye ubunararibonye bukomeye mu itangazamakuru ry’imikino, bituma aba umwe mu banyamakuru bakunzwe mu gihugu. Nyuma yo kumvikana n’ubuyobozi bwa Radio/TV10, Kayiranga yatangajwe nk’umunyamakuru mushya uzafasha kongera imbaraga mu kiganiro Urukiko rw’Imikino.
Kayiranga yitezweho kuzamura urwego rw’imikino kuri Radio/TV10, agiye gukorana n’abanyamakuru barimo Hitimana Claude, Kanyamahanga Jean Claude ‘Kanyizo’, Ishimwe Adelaide, na Niyonsenga Aime Augustin. Intego nyamukuru ni ugushimangira ubuhanga bwa radiyo mu biganiro by’imikino, no gukomeza kuyihesha ishema mu ruhando rw’itangazamakuru mu Rwanda.