in

Umusifuzi waraye ukoze amabara muri AFCON yajyanywe mu bitaro

Ku mugoroba wo kumunsi wejo Kuwa gatatu, nibwo umusifuzi mpuza mahanga Janny Sikazwe yatangizaga umukino wahuzaga ikipe ya Tunisia yari yakiriye ikipe ya Mali mu mujyi wa Limbe mu gihugu cya Cameron ahari kubera igikombe cya Africa cy’igihugu.

Bidatinze habura iminota itanu gusa ngo umukino urangire Sikazwe yaje gusoza umukino, gusa aza kubwirwa nabandi basifuzi Bari bafatanyije ko umukino utararangira gusa yongera akomeza umukino, nyuma gato nibwo yaje guhita atangamo ikarita y’umutuku.

Nyuma yiyo karita yagizengo aribeshye maze ajya kureba kuri VAR maze bidasubirwaho yemeza ko iyo karita itukura ikwiye.

Muri iyo minota bigeze ku munota wa 89 n’amaseginda 39 nibwo Janny Sikazwe noneho bidasubirwaho yaje gusoza umukino Burundi maze imvururu zivuka ku kibuga kugeza ubwo abasifuzi Bose binjijwe mu rwamabariro barinzwe cyane n’abashinzwe umutekano kuko abatoza nabagize Staff ya Tunisia Bose bifuzaga kuba naho bakihorera.

Kuri uyu wa Kane nibwo bivugwa ko uyu musifuzi Janny Sikazwe yajyanywe mu bitaro maze agashyikirizwa abaganga ngo asuzumwe byimbitse nyuma yo gutakariza umutwe mu kibuga.

Umukuru w’abasifuzi ba CAN, Witwa Essam Abdel-Fatah yabwiye ikinyamakuru Kora Plus ko uyu musifuzi Sikazwe yajyanywe kwa muganga kuko ngo yagize ikibazo cyo guta umutwe bitewe n’igipimo cy’ubushyuhe bwinshi muri Cameron.

Bitangazwa ko igipimo cy’ubushyuhe muri Cameron kiri kuzamuka kikagera kuri Dogire 35 z’ubushyuhe muri iki gihe AFCON irikuba.

Janny Sikazwe yakomeje kwibazwaho nabenshi nyuma yaho yaraye asoje uyu mukino iminota itarangiye maze biteza isahaha ku kibuga no mu bakurikirana AFCON 2021 Bose.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inzu ndende mu mugi wa Kigali barayigurukije muri Video.

Sobanukirwa migraine, umutwe w’uruhande rumwe